15,200 RWF raised
0.3%
5,000,000 RWF goal
Ended 3 years ago
*777*77*200086#
Umusizi Nyakayonga ka Musare yahimbye igisigo acyita Ukwibyara gutera ababyeyi ineza.Aha ahanini yashakaga kwerekana ubwiza n’ibyishimo bisaga umubyeyi n’umuryango mu gihe yibarutse ikibondo.
Biragatsindwa kubona uwo wibarutse akorerwa ibyamfurambi maze bikamusigira ubumuga.
USE OF FUNDS
Ishavu rya Mugorewishyaka Maritha wo mu Bugesera afite. Umwana we w’umukobwa ubwo yari afite ukwezi kumwe, yasambanyijwe na Nshimiyimana Samuel w’imyaka 18 amusigira uburwayi bwo kujojoba ndetse n’uburwayi bw’amaguru .
Ubusanzwe uyu musore yabanaga na Mugorewishyaka amurera kuko nyina umubyara yari yaritabye Imana.
Mugorewishyaka yavuze ko yasigiye umwana uyu musore ubwo yari agiye kuri butiki agiye guhaha, avuyeye ahubirana n’uyu musore avuye kumusambanyiriza umwana.
Ati “Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso ”
Uyu mubyeyi usanzwe uri mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe ndetse urya ari uko yabonye uwo ahingira, yavuze ko kubera ubushobozi buke atabasha kugura imiti yandikirwa na Muganga kuko ihenze cyane.
Kugeza ubu uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko akeneye ubufashwa bw’abagiraneza ngo umwana avurwe.
Tubashimiye kubwo inkunga yanyu!
No donors yet
CAUSE TEAM AND CONTACT
You can reach out on +(250) 789 229 822 Or tuyishimireraymond@gmail.com